Kuri uyu wa 13 /10/2026, ku Ruyenzi muri Centre Pastoral ya CEPR, Myr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare akaba n'umuyobozi w'urukiko rwa Kiliziya yayoboye inama y'urukiko itangiza umwaka w'ubutumwa. Hasuzumye ibyakozwe muri 2025/2026 hanafatwa ingamba za 2026/2027.
ITANGAZO RYO GUSABIRA PAPA LEWO XIV.
@rbarwanda @IGIHE @NewTimesRwanda @ktpressrwanda @Kinyamateka_KM @RwandaMaria @pacis_tv @Radiotv10rwanda @TV1Rwanda @isangostar
Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gihogwe muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatabarutse. Nyagasani amwakire kandi amuhe iruhuko ridashira. Umuryango w'abakristu asize bakomere kandi bihangane. Dukomeze tumusabire.
Kuri uyu wa 4 tariki ya 10/09/2026, Abepiskopi bagiranye ibiganiro na Ministiri w'Uburezi, Bwana Joseph Nsengimana, bigamije kunoza ubufatanye mu burezi. Ibiganiro byibanze ku mpinduka nshya ziri mu burezi, impamyabumenyi mu Iseminari nkuru n'Isomo ry'Iyobokamana mu mashuri.
Abepiskopi bifurije isabukuru nziza y'ubusaseridoti bagenzi babo, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri na Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/09/2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda batangiye inama yabo isanzwe y'igihembwe cya mbere. Iyi nama igaruka cyane ku ugusuzuma imikoreshereze y'umutungo mu mwaka ushize ndetse hagatorwa n'ingengo y'imari y'umwaka mushya mu makomisiyo ya CEPR.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 07/09/2026, habaye umuhango w'ihererekanyabutumwa muri Komisiyo y'Uburezi mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Padiri Lambert Dusingizimana yashyikirije Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza ibikoresho byifashishwa, bityo amusimbura muri ubwo butumwa.
10
981
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 06/09/2026, ahagana ku mugoroba, Musenyeri Dieudonné Rwakabayiza yakiriwe ku cyicaro cy'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda aho agiye gukomereza ubutumwa bwe. Azaba ashinzwe Ibiro by'Inama y'Abepiskopi byita ku Burezi Gatolika. (SNEC).
Nyakubahwa Musenyeri Jean Marie Vianney NSENGUMUREMYI, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Nyundo, yaraye yitabye Imana ku wa 30 Kanama 2026. Imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira.

















