Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) header
Ishushotv Official (@ISHUSHOTV) profile picture

Taste ISHUSHO ADVERTISING to reach a wide Sports and cultural audience on TV and Social Media. (+250) 789 010 896

Rwanda
Joined January 2023
Diamond Platnumz yiteguye kuririmbana na The Ben i Kampala Umuhanzi w’Umunya-Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje ko yiteguye kuririmbana na The Ben mu gitaramo cya Comedy Store kizabera i Kampala muri Uganda. Aba bahanzi biteganyijwe ko bazafatanya kuririmba indirimbo yabo bahuriyemo yitwa ‘Why’, imaze kumenyekana mu bakunzi b’umuziki.
45
Corneille Nangaa yatumiye abagize C64 i Goma ngo baganire ku bibazo bya RDC Corneille Nangaa, uyobora ihuriro rya FRN, yasabye abagize C64 kujya i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo baganire ku bibazo bya politiki n’amakimbirane bikomeje muri icyo gihugu. Nangaa yabijeje ko bazakirwa neza, anenga imyitwarire yabo avuga ko biyerekana nk’abacamanza aho gushyigikira iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’amategeko ya RDC.
25
Minisitiri Paula Ingabire yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa RSwitch ku iterambere rya eKash Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire Musoni, yagiranye ibiganiro n’abagize Inama y’Ubuyobozi ya RSwitch, bigaruka ku cyerekezo cy’iki kigo n’uruhare rwacyo mu guteza imbere serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda. Ibiganiro byibanze ku iterambere ry’umushinga wa eKash, ibimaze kugerwaho, intego z’igihe kizaza n’ingamba zo kwagura serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
23
Umugore w’imyaka 68 yatangaje benshi kubera ko asa n’inkumi Umugore w’imyaka 68 akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera uko agaragara nk’ukiri muto ugereranyije n’imyaka afite. Amafoto n’amashusho ye bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi batangazwa n’itoto rye, abandi bakibaza ibanga akoresha kugira ngo agumane isura n’imiterere bisa n’iby’umuntu ukiri muto.
42
Umubyeyi w’abana 14 yabyaranye n’abagabo 12 arashaka umukunzi Umubyeyi w’imyaka 37 ufite abana 14 yabyaranye n’abagabo 12 batandukanye, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ashaka umukunzi bazubakana ubuzima. Uyu mubyeyi yatunguye benshi kubera umubare w’abana afite n’uko buri mwana afite se utandukanye n’uw’undi, ibintu byatumye inkuru ye ikwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga.
47
Rwamagana yabaye iya gatatu mu gihugu mu kwizigamira muri Ejo Heza @RwamaganaDistr yabaye iya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu kwitabira gahunda yo kwizigamira muri Ejo Heza, iba akarere ka gatatu ku rwego rw’igihugu. Mu rundi ruhande, Akarere ka Kirehe kahize utundi mu kwitabira gahunda ya Mituweli y’umwaka wa 2025-2026, kaba aka kane mu gihugu hose. RSSB ikomeje gusura uturere dutandukanye mu gihugu, ishima utwahize utundi mu kwitabira izi gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda.
1
65
Uwimana Consolée, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano agamije kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Yabigarutseho i Addis Ababa muri Ethiopia, mu nama ya 11 ya Komite ya AU ishinzwe uburinganire n’iterambere ry’abagore.
2
69
Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yahererekanyije ububasha na Perezida w’Agateganyo, Me Claudine Gasarabwe. Shema Fabrice yeguye ku nshingano ze ku wa 29 Nzeri 2026. Amatoza y’uzamusimbura azakorwa muri Mutarama 2027.
52
Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya, yasabye abayobozi bitabiriye Inama y’u Burusiya na Afurika gukomeza ibiganiro no mu gihe bafata amafunguro ya mu gitondo, avuga ko badakwiye guta igihe bahagaritse ibiganiro ngo babanze kurya.
47
Uyu munsi mu Ishuri rya Polisi y’Igihugu rya Gishari habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze yo kwinjiza aba-DASSO bashya mu kazi mu turere 15. Uyu muhango wayobowe na Habimana Dominique, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe Ubutegetsi n'Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’abandi bayobozi barimo n’ab’uturere, aba-DASSO bashya bazakoreramo.
42
Col (Rtd) Donat Ndamage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, yavuze ko ibikorwa bihuriza hamwe Abanyarwanda birimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi wo Kwibohora n’Umuganda byagize uruhare mu kugabanya urwikekwe hagati yabo.
44
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda rwifuza kurushaho guteza imbere umubano n’u Burusiya, ndetse n’ubufatanye bwabwo na Afurika, by’umwihariko mu burezi, ubuzima n’ingufu za nikleyeri.
44
Abadepite bo muri Uganda bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda basuye Minisiteri y’Ibikorwaremezo, baganira ku gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’imihanda, ubwikorezi n’imijyi.
39
Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu guteza imbere ikoreshwa ry’Ubwenge Buhangano (AI), ku buryo umusaruro wabwo uzagera ku bantu bose ku Isi, haba mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ya AI for Good Global Commission, aho Perezida Kagame ari umwe mu bayobozi bafatanya kuyobora iyi Komisiyo. Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira iterambere ry’Ubwenge Buhangano no guteza imbere imikoreshereze yabwo mu buryo butanga inyungu zisangiwe, aho gufasha bamwe gusa, ahubwo bugirira akamaro abantu ku Isi hose.
34
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi (NRM) gushyigikira umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba nk’uzamusimbura, mu gihe ibiganiro ku hazaza h’ubuyobozi bw’iki gihugu bikomeje gufata indi ntera. Ikinyamakuru ChimpReports cyatangaje ko Museveni yatanze iki cyifuzo mu nama ya Komite Nyobozi Nkuru ya NRM yabereye i Entebbe ku wa 27 Ukwakira 2026, aho yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka. Muri iyo nama, Museveni yashyikirije abayobozi inyandiko igaragaza ibitekerezo k'uzamusimbura, ashyira imbere izina rya Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF). Museveni yashimye umuhungu we, amugaragaza nk’umuntu ukunda igihugu, uharanira ubumwe bwa Afurika kandi urwanya ruswa. Yanavuze ku ruhare rwe mu gukomeza ingabo za Uganda no mu bikorwa bya gisirikare by’iki gihugu mu karere.
46
“Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.” Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, yabivugiye i Gishari ahabereye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya 1652 basoje amahugurwa y’icyiciro cya 22. yasabye abapolisi bashya kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura, umurava no gukorera Igihugu kinyamwuga, bashyira umuturage ku isonga. Yibukije ko intego ari uguharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda no kubaka umutekano urambye binyuze mu bufatanye n’izindi nzego.
37
I Moscow mu Burusiya, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye ibirori Perezida Vladimir Putin yakiriyemo abayobozi bari mu Nama ihuza Uburusiya na Afurika. Minisitiri w'Intebe yagejeje kandi ijambo ku rubyiruko rwitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rw'Uburusiya na Afurika ryabereye muri Kaminuza ya MGIMO, asangiza abaryitabiriye urugendo rw’u Rwanda mu iterambere, anagaragaza uruhare rukomeye rw’urubyiruko mu kwimakaza ubumwe no kubaka iterambere rirambye.
44
Ku Ishuri rya Polisi rya Gishari habereye umuhango wo kwinjiza mu kazi abapolisi bashya 1652 barimo abagore 337 basoje amahugurwa y’icyiciro cya 22. Bahawe ipeti rya 'Police Constable', rya mbere rihabwa uwinjiye muri uru rwego. Uyu muhango wabimburiwe n’imyiyereko yo kugaragaza ubumenyi n’ubuhanga bungukiye muri ayo mahugurwa amaze amezi hafi 10, harimo guhosha imyigaragambyo, kurasa n’ibindi.
45
Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, uyu munsi yagejeje ikiganiro ku bitabiriye amahugurwa ahuje abakozi ba Leta muri gahunda yiswe “National Induction Programme” abera mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo. Iyi gahunda igamije gukomeza kunoza imikoranire, ubufatanye no kubazwa inshingano hagamijwe gutanga serivisi nziza zishyira umuturage ku isonga no kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu
89
Mu rwego rwa gahunda y'ubufatanye n’abaturage, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (RSF-5), zikorera mu Karere ka Mocímboa da Praia muri Mozambike, uyu munsi, zahaye ubuyobozi bw’umujyi ibikoresho by’ingenzi bizifashishwa n’Ikigo Nderabuzima cya Mocímboa da Praia gutanga serivisi z'ubuvuzi ku baturage.
46