Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Kuri uyu wa Kabiri, u #Rwanda ruzifatanya n'Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umurage ubitswe mu buryo bw'Amajwi n'Amashusho.
Ni umwanya wo gushimangira agaciro ko kubungabunga amateka yacu kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y'ahahise.
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi biraba kuri uyu:
🗓️ wa Kabiri, 27/10/2026
🕤 Saa yine za mugitondo (10h00)
📍 Kacyiru mu Nyubako ikoreramo #MINUBUMWE
Umurage uri mu majwi n’amashusho (Audiovisual heritage) ni ikigega cy’amateka umuco ndetse n’imibereho by’abantu. Ubumbatiye amakuru y’ingirakamaro ku ngeri zose z’ubuzima: ubukungu, uburezi, umuco, imibereho, poritiki, imiyoborere y’igihugu n’ibindi.
Ayo makuru agomba kubikwa neza, akabungwabungwa, kugira ngo akoreshwe mu gihe turimo azanifashishwe n’abo mu gihe kizaza kumenya amateka y’abatubanzirije.
Byinshi ku mitegurire y'uyu munsi: youtube.com/watch?v=lBJyARYs…
#UmurageWacu
#AudiovisualHeritageDay
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Aka kanya mu kiganiro #Inkurumpamo kuri #Pacistv turi kuganira na NTAGUNGIRA Cyprien uvuye muri @IntwarizuRwanda aho ari kutuganiriza ku ndangagaciro z'umuco n'ubutwari urubyiruko rwashingiraho rwubaka u Rwanda. @rwanda_unity @Unity_MemoryRw @RwandaLocalGov @Rwanda_Edu
kanda hano youtube.com/live/QsHTsDI_qsw… ukurikire.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
President Kagame has arrived at BK Arena, where he is hosting over 10,000 young Rwandans from across the country for the #MeetThePresident session.
Ubukangurambaga ku ndangagaciro z’Umuco n’Ubutwari no kwirinda ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, buri gukorerwa mu mashuri yo mu Karere ka @KicukiroDistr muri uku kwezi kwa cumi.
Uyu munsi ubukangurambaga bwakorewe mu mashuri ya Ecole Primaire Saint Vincent de Paul, GS Kicukiro na Ecole Secondaire Saint Patrick aharereye mu Murenge wa @SectorNiboye .
Ikiganiro bahawe cyibanze ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda arizo:
- Gukunda Igihugu
- Kunga ubumwe
- Gukunda umurimo unoze
- Kurangwa n’ubupfura
Abanyeshuri bibukijwe ko utaba Intwari y’Igihugu udafite ubuzima bwiza, bityo basabwe kwirinda ibyangiza ubuzima byose; nko kunywa ibiyobyabwenge, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ubusinzi n’ibindi.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Twese dufatanye kubahiriza amategeko y’umuhanda no guha inzira imbangukiragutabara (Ambulance) kugira ngo igere ku murwayi no ku bitaro mu gihe gikwiye.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
This afternoon at Urugwiro Village, President Kagame met with a delegation of members of the @_AfricanUnion Panel of Facilitators for the peace process in eastern DRC: former President Sahle-Work Zewde of Ethiopia, former President Uhuru Kenyatta of Kenya, former President Mokgweetsi Masisi of Botswana, as well as Hon. Yackoley Kokou Johnson, Togolese Deputy Minister of Foreign Affairs.
Their discussions focused on the AU-led peace process and next steps towards achieving lasting peace and stability in eastern DRC, including addressing the root causes of the conflict.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
🇷🇼🇪🇸 Today in Madrid, Ambassador @CNkulikiyinka presented copies of her Letters of Credence to the Ministry of Foreign Affairs, European Union and Cooperation of Spain (@MAECgob), marking the establishment of Rwanda's first-ever diplomatic mission to the Kingdom of Spain.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi, batangije urugamba rwo kubohora igihugu bahereye i Kagitumba ku mupaka uhuza u #Rwanda na Uganda.
None tariki ya 23 Nzeri 2026, Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bo ku rwego rwa ofisiye 167 bari mu mahugurwa azwi nka ‘Tactical Command Course’ mu ishuri rya Polisi rya Gishari, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera, @CityofKigali .
Bahawe ikiganiro ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, Intwari z’Igihugu ndetse n’indangagaciro z’ubutwari arizo:
· Kugira umutima ukomeye kandi ukeye,
· Kwitanga
· Gukunda igihugu
· kugira ubushishozi
· Kugira ubwamamare mu butwari
· kuba intangarugero
· kuba umunyakuri
· kugira ubupfura
· kugira ubumuntu.
Ikiganiro cyatanzwe kandi cyagarutse ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko nk'uko byagaragaye ko bigira ingaruka mbi ku rubyiruko, ku miryango no ku iterambere ry’Igihugu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Déo NKUSI, yashimiye ubuyobozi bwa @Rwandapolice kuba bafata umwanya wo kuza gusura Ibicumbi by’Intwari, abasaba ko ubumenyi bahavana bajya babusangiza n’abandi, bikabafasha kwimakaza indangagaciro z’umuco n'ubutwari mu mirimo yabo ya buri munsi.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
At the margins of #UNGA81, Minister @onduhungirehe held a bilateral meeting with H.E Mahmoud Thabit Kombo, Minister of Foreign Affairs & EAC of Tanzania.
The discussions focused on strengthening bilateral relations and advancing cooperation in areas of mutual interest.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
(ENG) RWANDA-BELGIUM JOINT STATEMENT ON THE RESTORATION OF DIPLOMATIC RELATIONS
(FR) RWANDA-BELGIQUE COMMUNIQUÉ CONJOINT SUR LA RESTORATION DES RELATIONS DIPLOMATIQUES
To read more / pour plus de détails: minaffet.gov.rw/updates/news…
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Incamake y’Umuganda wihariye w’Urubyiruko wabereye mu turere dutandukanye tw’igihugu, witabiriwe n’urubyiruko ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Irinde Ibiyobyabwenge, Wiheshe Agaciro.”
#SoberGen #UmugandaWurubyiruko
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Replying to @RwandaTrade @Tuyishimire_C @Kimisagara_Sect @Nyarugenge @RwandaYouthArts @RwandaICT @RwandaYouth @CityofKigali @RwandaEmergency @RwandaLocalGov
Ibyamamare bitandukanye byitabiriye uyu muganda uri kubera mu Murenge wa @Kimisagara_Sect, mu Karere ka @Nyarugenge.
#SoberGen
#UmugandaWurubyiruko
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Uyu munsi, Min. @jnabdallah ari kumwe n'Abayobozi batandukanye bifatanyije n'Urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango mu Muganda Wihariye w'Urubyiruko w'Igihembwe cya Mbere (2026-2027) ku nsanganyamatsiko: "Irinde Ibiyobyabwenge - Wiheshe Agaciro". Umuganda wibanze ku gukora imihanda y’imigenderano; no gusibura imigende y'amazi.
Mu gihe mu gihugu hose wibanze ku:
📌Gusanira abaturage batishoboye amazu hazirikwa ibisenge;
📌Gusanira abaturage batishoboye ubwiherero;
📌Gukora imirwanyasuri;
📌No gukora imihanda y’imigenderano;
#UmugandaWurubyiruko
Kuva tariki ya 14 Nzeri 2026, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rwatangiye ubukangurambaga bugamije kwimakaza indangagaciro z’Umuco n’Ubutwari no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ubu bukangurambaga bukorerwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Gihugu hose.
Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo 2026 ubu bukangurambaga buzakorerwa mu mashuri 220 yo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ari two Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo. Kuva tariki ya 14 Nzeri 2026 kugeza tariki ya 30 Nzeri 2026 ubukangurambuga burakorerwa mu Karere ka Nyarugenge.
Ikiganiro gitangwa gisobanura indangagaciro remezo z’umuco w’u Rwanda ari zo gukunda Igihugu, kunga ubumwe, gukunda umurimo kandi unoze n’ubupfura, ndetse n’izindi ndangagaciro zizishamikiyeho. Ikiganiro kibanda kandi ku butwari mu mateka y’u Rwanda, Intwari z’u Rwanda, umuco wo gushima no gushimira abakoze ibikorwa by’ingirakamaro, imikorere ya Club Umuco n’Ubutwari no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Uyu munsi tariki ya 15/9/2026, ubukangurambaga bwakorewe mu Mirenge ya Gitega na Nyamirambo mu bigo bikurikira: Collège Saint André, EL Shaddai school, EPADR Glory, Good Heritage Nursey school, ITUZE, Kigali Adventist school, EP Gitega na GS Cyahafi TSS.
Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu(CHENO) retweeted
Ni inshingano zawe nk'umubyeyi kujyana umwana ku ishuri kuko ari uburenganzira bwe.




















































