Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_) header
Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_) profile picture

🌍 Science | Politics | Technology | Commentary | Current Affairs & News. Sharing knowledge, ideas and perspectives. 🚀

Kigali, Rwanda
Joined August 2023
Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)Photo by Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 (@Jean_Remy_)
Rimwe na rimwe muri psychology hari igihe umuntu uhohoterwa birangira asigaye abona umuhohotera nkaho ariyo makiriro ye (STOCKHOLM SYNDROME) Umudamu uhohoterwa kuri iyi level ariko agafata risks zo gushyira umugabo umuhotera itabi muri kasho 🥹🥹 Full video link = comments. 👇
| SAD STORY 💔 Kera izi nkuru narazumvaga nkagira ngo ni scam, kugeza umunsi abantu 3 tuziranye bibwe phone 4 muri ubu buryo aho umuntu muhura akagusuhuza, ugahita ubura ubwenge wongera kubugarura yagiye. Kwirinda biragoye kabisa uretse IMANA yakwirindira gusa 👇👇👇
2
3
3
35
15,310
Ese abantu babizi neza, nicyi cyatumye iyo bagiye kwandika 1000 basigaye bandika K 🤔 Ese byatangiye ryari 🤔
1
68
🚨 #MEXICO 🇲🇽 Umuyobozi yashinjwe ibikorwaby’amarozi nyuma y’amashusho amugaragaza asuka ifu idasanzwe ku ikanzu ya Guverineri. ----------------------------- Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yateje impaka n'ibihuha by’amarozI muri politiki yo mu gihugu cya Mexique, nyuma yo kugaragaza umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Morena, Yoloczin Domínguez, asuka ifu y’umweru ku ikanzu ya Guverineri wa Leta ya Guerrero, Evelyn Salgado, ubwo bari mu muhango bahoberana. Ibi byabereye mu mujyi wa Chilpancingo muri Leta ya Guerrero, mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge bwa Mexique byabaye ku wa 15 Nzeri 2026, ariko amashusho akaba yatangiye gukwirakwira ku bwinshi ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashinje uwo mudepite gukora ibikorwa by’amarozi, bavuga ko yaba yarakoresheje imihango ya gipfumu ku muyobozi mugenzi we. Mu itangazo yashyize hanze ku wa 24 Ugushyingo 2026, Depite Yoloczin Domínguez yahakanye yivuye inyuma ibyo ashinjwa, avuga ko amashusho yakwirakwijwe yahimbwe hakoreshejwe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence - AI), mu rwego rwo kumuharabika muri politiki. Yongeyeho ko yubaha cyane Guverineri Salgado.
1
1
6
1,296
🚨 RUSSIA: More than 300 Russians killed as Moscow props up Mali’s junta, leaked data reveals ---------------------------- According to an exclusive investigation by The Guardian, leaked Russian state records indicate that 349 Russian fighters died in Mali between September 2023 and September 2026. The deadliest single day was April 25, 2026, when 43 Russians reportedly died during coordinated attacks by insurgent groups in northern Mali. The revelations expose the human cost of Moscow's growing military involvement in Africa, particularly its support for Mali's military junta through the Africa Corps. Despite Russia's military presence, Mali continues to face serious security challenges. A major question remains: Is Russia strengthening security in the Sahel, or is its military involvement becoming increasingly costly? #Mali #Russia #Africa #Sahel #Geopolitics
48
🚨 AMAKURU AGEZWEHO: RAPORO ZI BANGA ZAGIYE HANZE ZIGARAGAZA IGIHOMBO GIKOMEYE CY'INGABO Z'U BURUSIYA MURI MALI. ----------------------------- Nk'uko iperereza ryihariye ryakozwe n'ikinyamakuru The Guardian ribigaragaza, inyandiko za Leta y'u Burusiya zasohotse mu ibanga zigaragaza ko abarwanyi 349 b'Abarusiya baguye muri Mali hagati ya Nzeri 2023 na Nzeri 2026. Umunsi hapfuye abantu benshi ni tariki ya 25 Mata 2026, ubwo Abarusiya 43 bapfaga mu bitero byagabwe n'imitwe y'inyeshyamba mu majyaruguru ya Mali. Aya makuru agaragaza igiciro gikomeye ku buzima bw'abasirikare u Burusiya buri kwishyura mu kongera uruhare rwa gisirikare muri Afurika, by'umwihariko mu gushyigikira ubutegetsi bwa gisirikare bwa Mali binyuze mu mutwe wa Africa Corps. Nubwo u Burusiya bufite ingabo muri Mali, iki gihugu kiracyugarijwe n'ibibazo bikomeye by'umutekano. Ikibazo gikomeye gisigaye ni iki: Ese u Burusiya buri gufasha kugarura umutekano muri Sahel, cyangwa uruhare rwabwo rwa gisirikare rurimo kurushaho kubuhenda? #Mali #Russia #Africa #Sahel #Geopolitics
2
171
🛑 IBRAHIM TRAORÉ YAGARAGAYE ARI KURIRA. Nyuma yo kubona ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga bubatse mu gihe cy’amezi make, ndetse akabona abana bambaye neza, biteguye guhabwa ubumenyi buzahindura ejo hazaza habo, TRAORÉ yararize. Yibajije impamvu abayobozi bamubanjirije batashoboye guha abana ibintu nk’ibi. Mu gihe gito cyane, Traoré yashyizeho ibikorwa bikomeye birimo uruganda rukora imyenda, uruganda rutunganya zahabu, ikigo cy’ikoranabuhanga, imihanda n’inganda zitanga amashanyarazi.
7
2
83
21,709
IBRAHIM TRAORE CRIED 🤦‍♂️ After seeing the academy of technology that they built in months , the children neatly dressed and ready for their future to be changed , TRAORE CRIED . For the first time a soldier got emotional. Asked why previous leaders could not provide kids with things like this ? Traore has established the textile industry , the gold refinery, the institute of technology, the roads and power plants in less than no time .
1
4
341
🚨 UKURI KU IFOTO YAKWIRIYE KU MBUGA NKORANYAMBAGA YEREKERANYE NU MUYOBOZI WO MURI SUDANI Y’EPFO. Ifoto igaragaza umujyanama wa Perezida wa Sudani y’Epfo mu by’umutekano, Tut Gatluak Manime, ari kumwe n’intumwa y’u Burusiya, yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bayivugaho banakora urwenya rujyanye n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa muri Sudani y’Epfo. Ariko dore ukuri ku byabaye: 1. Inama yabaye koko. Yahuje intumwa za Sudani y’Epfo n’iz’u Burusiya, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi. 2. Ifoto ya mbere iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yarahinduwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe gukabiriza uko umubiri w’uwo muyobozi ugaragara. 3. Nta gihamya yizewe igaragaza ko iyo nama yari igamije kuganira ku kibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyangwa inzara muri Sudani y’Epfo. Ahubwo, ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi. 4. Ifoto ya kabiri ni yo IFOTO NYAKURI, itahinduwe, yafashwe muri iyo nama. 👇👇👇 - Ifoto ya mbere: Yarahinduwe - Ifoto ya kabiri: Umwimerere #SouthSudan #Russia #FactCheck #medialiteracy
5
8
5,084
🚨 THE TRUTH BEHIND THE VIRAL SOUTH SUDAN PHOTO. A photograph showing South Sudan's Presidential Security Adviser, Tut Gatluak Manime, alongside a Russian representative has gone viral, attracting jokes and misleading comments about food insecurity in South Sudan. But here is the reality: 1. The meeting was REAL and involved discussions about cooperation between Russia and South Sudan. 2. The first photograph circulating online has been digitally manipulated, exaggerating the South Sudanese official's body size. 3. There is no verified evidence that the meeting was about food shortages or food insecurity in South Sudan. The meeting concerned bilateral cooperation between the two countries. 4. The second photograph is the ORIGINAL, unedited version of the same meeting. 👇👇👇 - First photo: UNREAL (manipulated). - Second photo: REAL (original). #SouthSudan #Russia #FactCheck #medialiteracy
1
4
273
🚨AMAKURU: Polisi y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yataye muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu itsinda rikora kandi rigacuruza mu buryo butemewe nimero z’ibinyabiziga z’impimbano (Plaque). Abafashwe banyujijwe imbere ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemin Shabani, ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe n’abashinzwe iperereza ku byaha. Amakuru yatangajwe na Polisi avuga ko izo nimero z’impimbano zikorerwa mu Bushinwa, zikaza kwinjizwa muri #RDC zigacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.
1
5
182
🚨 AMAKURU AGEZWEHO: WhatsApp yazanye uburyo bwayo bwite bwo kubika amakuru kuri internet (Cloud Storage), buzafasha abayikoresha kubika ibiganiro byabo, amafoto, amashusho (videos) n'izindi dosiye. Amakuru atangazwa avuga ko uburyo bw'ubuntu buzajya butanga ububiko bwa 2 GB, mu gihe abazishyura bazabona umwanya munini wo kubikamo amakuru. Ibi bishobora guhindura uburyo abantu babarirwa muri za miliyari bakoresha WhatsApp mu kubika amakuru yabo nubwo butaragera muma telephone yose. Ariko ikibazo gikomeye ni iki: Wakwizera WhatsApp ukayibikaho ibiganiro byawe bwite n'andi makuru yawe yose? 🤔 #WhatsApp #Meta #Ikoranabuhanga #AmakuruAgezweho
1
6
2,566
🚨 BREAKING: WhatsApp is introducing its own cloud storage service, giving users a new way to back up and store their conversations, photos, videos, and other files. The reported free plan offers 2 GB of storage, while paid options provide significantly more space. This could change how billions of people manage their WhatsApp data. But the big question is: Would you trust WhatsApp to store all your personal conversations and files? 🤔 #WhatsApp #Meta #Technology #BreakingNews
2
60
Jean Remy BIZUMUREMYI 🇷🇼 retweeted
🇦🇱 Uko igihugu cyasenyutse, ubutegetsi bugahirima ndetse intambara ikayogoza igihugu kubera gushora muri Pyramid scheme 🇦🇱 ----------------------------- Mu mwaka wa 1997, igihugu cya Albania cyahuye n'imwe mu bibazo bikomeye by'ubukungu na politiki byabayeho mu mateka y'u Burayi ya vuba. Abantu ibihumbi n'ibihumbi bahombye amafaranga yabo, Leta itakaza ubushobozi bwo kugenzura ibintu, maze igihugu kijya mu kavuyo. Ariko se ni gute uburiganya mu ishoramari bwashoboye guteza ibi byose? 🧵👇 1/ IBYEMEZO BY'UBUTUNZI BWOROSHYE Nyuma y'imyaka myinshi yari imaze iyobowe n'ubutegetsi bwa gikomunisiti, Albania yatangiye kwimukira mu bukungu bushingiye ku isoko. Havutse ibigo byinshi by'ishoramari byasezeranyaga abantu inyungu zidasanzwe. Bimwe byatangaga inyungu zingana na 40% cyangwa zirenga buri kwezi. Abantu barishimye. Benshi batangira kugurisha amazu, ubutaka n'amatungo kugira ngo bashoremo amafaranga, bibwira ko babonye inzira yoroshye yo gukira. 2/ UBURIGANYA BWARI BWIHISHE INYUMA YABYO Inyuma y'ayo masezerano hari uburiganya bukomeye. Ibigo byinshi byakoraga mu buryo buzwi nka Pyramid Scheme cyangwa Ponzi Scheme. Ntibyabonaga inyungu nyazo zikomoka ku bikorwa by'ubucuruzi. Ahubwo byakoreshaga amafaranga y'abashya bashoragamo kugira ngo bihe abari barashoyemo mbere. Igihe cyose abantu bashya bakomezaga gushoramo amafaranga, byasaga n'aho ubwo buryo bukora neza. Ariko byari ikibazo cy'igihe gusa mbere y'uko bisenyuka. 3/ ISENYUKA Mu mpera za 1996 no mu ntangiriro za 1997, ibyo bigo byatangiye guhomba no gufunga. Abantu benshi cyane basanze amafaranga yabo yari yarazimanganye. Uburakari bwakwiriye igihugu cyose. Abaturage batangira kwigaragambya basaba gusubizwa amafaranga yabo, banenga Leta kuba yarananiwe kubarinda. 4/ ALBANIA IJYA MU KAVUYO Icyari cyatangiye ari ikibazo cy'ubukungu cyahindutse ikibazo gikomeye cy'umutekano w'igihugu. Imyigaragambyo yahindutse urugomo, ububasha bwa Leta buragabanuka, ndetse n'ububiko bw'intwaro za gisirikare burasahurwa. Havutse imitwe yitwaje intwaro, kandi abantu bagera ku 2,000 bapfuye muri iyo mvururu. Igihugu cyari kigeze hafi yo gusenyuka burundu. 5/ INGARUKA KU BUKUNGU Ingaruka zari zikomeye cyane: • Ubukungu bw'igihugu bwaragabanutseho hafi 7% mu mwaka wa 1997. • Izamuka ry'ibiciro ryarenze 40%. • Ifaranga ry'igihugu ryatakaje agaciro. • Abantu benshi cyane bahomba amafaranga bari barizigamye. Amafaranga yatakaye muri ubwo buriganya yageraga hafi kuri miliyari imwe y'amadolari ya Amerika. 6/ BYARANGIYE BITE? Hashyizweho Leta y'inzibacyuho, kandi ubufasha bw'ingabo mpuzamahanga bwagize uruhare mu kugarura umutekano. Hifashishijwe imiryango mpuzamahanga, Albania yagiye isubirana ituze rya politiki, inongera kubaka ubukungu bwayo. ISOMO DUKURA MURI IBI: Ikibazo cya Albania cyo mu 1997 cyatweretse ko uburiganya mu ishoramari bushobora gusenya ibirenze amafaranga y'abaturage. Bushobora guhungabanya ubukungu bw'igihugu, inzego za Leta n'umutekano wacyo. Ntukitiranye amasezerano y'inyungu zidasanzwe no gushora amafaranga mu buryo bwemewe kandi bwizewe. #Albania #Albania1997 #PonziScheme #PyramidScheme #FinancialCrisis
1
1
3
999
Aba ni abasirikare bo mu mutwe udasanzwe ushinzwe kurinda Perezida w'u Burusiya, uzwi nka Presidential Security Service (SBP), ukorera muri FSO. Akazi kabo ni ukurinda Putin no gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano we.
1
1
8
458