Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Bwana HABIMANA Domique, arikumwe na: Hon Governor wa Eastern Province Bwana RUBINGISA Pudence,DV Commanda Major General RUKI KARUSISI Basuye Ibyanya bigega ( FOBASI) bya (Karisizo -Gahondo) hinzeho igihingwa cy'ibigori kuri Ha 374
1
5
153
Abatuye mu Midugudu yose igize umurenge wa Kazo bazindukiye mu Matora y'Abayobozi b'Inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe Abaturage ku rwego rw'Umudugudu.
#Amatora2026
Imyanya yatorewe:
✅Umukuru w’Umudugudu;
✅Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imboneza mubano;
✅Ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu mudugudu;
✅Ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage;
✅Ushinzwe iterambere.
#Amatora2026
1
125
Hatowe Kandi Umujyanama rusange uhagarariye umudugudu mu Nama Njyanama y’Akagari; Abakandida 2 b’Abagore batorwamo nibura 30% by’Abagore bagize Inama Njyanama y’Akagari; Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Mudugudu.
#Amatora2026
57
None kuwa 22.10.2026 ,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo madame KANZAYIRE Consolée arikumwe n'Inzego z'umutekano ( POLICE,RIB,DASSO,RF) yayoboye inama y'umutekano ,muri iyi nama habereyemo umuhango wo kwambika irindi ry'Umwuga imyenda y'akazi .@NgomaDistrict
5
235
Uyu munsi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge WA Kazo Madame KANZAYIRE Consolée yasuye site zitandukanye zirimo gukorerwaho igikorwa cyo gupima abana imikurire murwego rwo gukumira indwara ziterwa n''imirire mibi
1
117
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo Madame KANZAYIRE Consolée ari kumwe n'inzego z'Umutekano ( Police & DASSO) bifatanyije n'Abaturage mu gutangiza igihembwe cy'ihinga kuri site y'ubuhinzi y'Amabumba .
Abahinzi basabwe kwihutisha imirimo yo gutera imyaka .
2
122
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge KANZAYIRE Consolée ari kumwe n'Inzego z'Umuteno bifatanyije n'abaturage kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro ufite Insanganyamatsiko "Uruhare rw'Umugore wo mucyaro mu nzego zifata ibyemezo,umusingi w'impinduka zirambye
1
1
80
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kazo Madamu KANZAYIRE Consolée yakiriye itsinda ry'abakozi ba komisiyo y'uburenganzira bwa muntu bari bayobowe na Madamu UMUBYEYI Cecile
bari baje gutanga ikiganiro Ku burenganzira bwa muntu ku ishuri rya GS Mulinja twakiriye
1
105
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo KANZAYIRE Consolée yifatanyije n'abalimu mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwalimu,uyu munsi ugamije guha abarimu agaciro,gushima uruhare rwabo mu kubaka ubumenyi, indangagaciro,ubushobozi bw'abanyeshuri mu iterambere ry'Igihugu
1
1
85
Mugusoza ibirori hashimiwe ibigo by'amashuri kuruhare bagira mugufasha umurenge kwesa imihigo no gutegura ejo hazaza h’igihugu. Abarezi basabwe ubufatanye mu kurera no gutegura abana neza kugira ngo u Rwanda ruzagire abayobozi beza @NgomaDistrict
20
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kazo Madame KANZAYIRE Consolée yayoboye ihererekanyabubasha hagati y'abayobozi b'utugali tugize umurenge WA kazo bimukiye ahandi ndetse n'abaje kubasimbura
Umuyobozi w' Akarere ka Ngoma Madame NIYONAGIRA Nathalie ari kumwe n'abagize komite nyobozi , inzego z'Umutekano bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Kazo mu muganda usoza Ukwezi
Ibikorwa byakozwe:
1.gutunganya imihanda
2.kubakira abatishoboye
3.gucukura ibyobo bifata amazi
1
3
422
Komite Nyobozi y'Akarere ka Ngoma yakoranye Inama n'abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye mutugali twose tugize umurenge wa Kazo .
Inama yari igamije ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya RVF.
abitabiriye basobanuriwe uko RVF yandura ndetse n'uburyo bwo kuyirinda .
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Imibereho myiza Madame MUKAYIRANGA Gloriose arikumwe n'Umuyobozi wa Police mu karere SSP JMV NGABO Bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kazo gutangiza ibizamini bya Leta mu kigo cy'ishuri cya GS KAZO
@Rwanda_Edu @NgomaDistrict






































































